Inteko Izirikana ni umuryango utari uwa Leta, washinzwe mu wa 1997 uhabwa ubuzima gatozi n' Iteka rya Minisitiri No. 060/11 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imikorere n' imitunganirize by'imiryango nyarwanda itari iya Leta. Ifite icyemezo cya burundu cy'lkigo cya Leta gishinzwe imiyoborere (RGB) , Ref. 410/RGB/2024
U Rwanda rurangwa n’umubano mwiza mu bantu rukesha umurage warwo.
Gusigaira umuco , ururimi n’amateka by’u Rwanda no kubiraga urubyiruko mu mwimerere wabyo
Abanyamuryango bakuze
Abanyamuryango b'urubyiruko
Ni itsinda ry'abanyamuryango bafite ubumenyi n'ubunararibonye mu Muco, bagena ibikorwa biteza imbere Inteko Izirikana ariko byumwihariko bishingiye ku Muco.
Ni itsinda ry'Abanyamuryango bafite ubuhanga n'ubumenyi mu mivugire iboneye n'imyandikire inoze y'IKinyarwanda, bagena ibikorwa biteza imbere Inteko Izirikana bishingiye k'ururimo rwacu gakondo
Ni itsinda ry'abanyamuryango bafite ubumenye n'ubunararibonye bazi kandi basobanukiwe neza n'Amateka y'igihugu cyacu byaba ibyo biboneye ubwabo cyangwa ibyo bize mu mashuri no mu bushakashatsi, bagena ibikorwa biteza imbere Inteko Izirikana bishingiye ku Mateka
Ni itsinda ry'abanyamuryango bafite ubuhanga n'ubumenyi mu byerekeye gutegura imishinga, bahuza Komisiyo zose bashingiye ku cyateza imbere Umuco, Ururimi n'Amateka bagakoramo imishinga inoze yarushaho guteza imbere Inteko Izirikana
Inteko Izirikana ikorera mu mujyi wa Kigali Akarere ka Gasabo,Umurenge wa Kacyiru mu nzu ya MINUBUMWE
Menya amakuru agezweho k’ Umurage Magazine