...
Search
Close this search box.
Previous slide
Next slide

Abo turibo

Inteko Izirikana ni umuryango utari uwa Leta, washinzwe mu wa 1997 uhabwa ubuzima gatozi n' Iteka rya Minisitiri No. 060/11 ryo ku wa 17/02/2012 rigena imikorere n' imitunganirize by'imiryango nyarwanda itari iya Leta. Ifite icyemezo cya burundu cy'lkigo cya Leta gishinzwe imiyoborere (RGB) , Ref. 410/RGB/2024

Icyerekezo

U Rwanda rurangwa n’umubano mwiza mu bantu rukesha umurage warwo.

Intego

Gusigaira umuco , ururimi n’amateka by’u Rwanda no kubiraga urubyiruko mu mwimerere wabyo

IBYAGEZWEHO

Inteko Izirikana yanditse
ibitabo bikurikira

. Umuco wa Kinyarwanda (02/2003)
. Indangagaciro z’ ingenzi (08/2008)
. Imikino n’Intwaro gakondo (04/2018)

Ibindi Bikorwa

. Ibiganiro mbwirwaruhame kuri Radiyo na Televiziyo, mu binyamakuru, no mw’Itorero ry’Igihugu bijyanye n’uburere mboneragihugu.
. Kumenyekanisha ahantu ndangamateka na nyaburanga.
. Inteko Izirikana ikora ibitaramo bitandukanye k’Umuco n’Amateka.

Abanyamuryango
b'Inteko Izirikana


Abashinze umuryango w’Inteko Izirikana, benshi baratabarutse ariko basize umurage ntagereranwa.

Uko imyaka ihita Inteko Izirikana yunguka abandi banyamuryango barimo ababyeyi bakuze bakomora ubumenyi muri byinshi babonye ubwabo, ibyo bakuye mu bakurambere cyangwa ibyo bize mu mashuri.

Harimo kandi abarimu ba za kaminuza n’izindi ntiti, urubyiruko, abashakashatsi, n’abasesenguzi b’umurage w’umuco n’amateka by’u Rwanda.

80%

Abanyamuryango bakuze

20%

Abanyamuryango b'urubyiruko

IMIKORERE Y'INTEKO IZIRIKANA


Inzego z’umuryango ni izisanzwe mu mategeko agenga imiryango itari iya Leta : Umutwe wa 3 ingingo ya 11. Mu rwego rwo kugabana imirimo n’ibikorwa by’Inteko Izirikana hari komisiyo enye zihoraho, zikorera mu matsinda ane akurikira;Komisiyo y’ Umuco,Ururimi, Amateka n ’ iy ’ Imishinga. Buri munyamuryango aba ari muri komisiyo imwe cyangwa irenze, bitewe naho abona imwe cyangwa irenze, bitewe naho abona afitiye ubumenyi bwihariye yafashamo bagenzi be

Komisiyo y'Umuco

Ni itsinda ry'abanyamuryango bafite ubumenyi n'ubunararibonye mu Muco, bagena ibikorwa biteza imbere Inteko Izirikana ariko byumwihariko bishingiye ku Muco.

Komisiyo y'Ururimi

Ni itsinda ry'Abanyamuryango bafite ubuhanga n'ubumenyi mu mivugire iboneye n'imyandikire inoze y'IKinyarwanda, bagena ibikorwa biteza imbere Inteko Izirikana bishingiye k'ururimo rwacu gakondo

Komisiyo y'Amateka

Ni itsinda ry'abanyamuryango bafite ubumenye n'ubunararibonye bazi kandi basobanukiwe neza n'Amateka y'igihugu cyacu byaba ibyo biboneye ubwabo cyangwa ibyo bize mu mashuri no mu bushakashatsi, bagena ibikorwa biteza imbere Inteko Izirikana bishingiye ku Mateka

Komisiyo y'Imishinga

Ni itsinda ry'abanyamuryango bafite ubuhanga n'ubumenyi mu byerekeye gutegura imishinga, bahuza Komisiyo zose bashingiye ku cyateza imbere Umuco, Ururimi n'Amateka bagakoramo imishinga inoze yarushaho guteza imbere Inteko Izirikana

Utaganiye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze !

Amafoto/Gallery

_JBP6372
ed9c167e256fee73adfef1a66ea2702c-large
_JBP6389
53385859505_0f6a50f5c8_c
_JBP6571
4g3a7910_53385733079_o-4668b
b2e4708dbcd2a962d35f1c389c89ad88-large
????????????????????????????????????

Reba amashusho y'ibiganiro

Ni iki abanyarwanda bungukira mu gushyikirana? : Ikiganiro kuri RBA

Ubukwe bwa Kinyarwanda | Ni ibiki ngenderwaho mu gufata irembo, gusaba no gukwa? : Ikiganiro kuri RBA

Ijambo rya Min. Dr Bizimana | Isabukuru y’Imyaka 20 y’Inteko Izirikana

Intego Zihariye

– Guharanira guteza imbere umuco nyarwanda kuko ariwo shingiro ry’ amajyambere ahamye

– Kuwubungabunga no kuwuteza imbere cyane cyane mu rubyiruko,ntibitubuze kuwufatanya n’undi mwiza uvuye ahandi

– Guharanira ko ikinyarwanda mbonera gihabwa agaciro kivugwa neza mu nzego zose. Twumve, tuvuge, dusome, twandike, duhange mu kinyarwanda.

– Guharanira ko amateka y’ u Rwanda amenyekana neza kandi atibagirana

Seraphinite AcceleratorOptimized by Seraphinite Accelerator
Turns on site high speed to be attractive for people and search engines.